Miliyari 116 zigiye gushorwa mu guha amazi abasaga miliyoni imwe n’igice

Yanditswe na KT Radio Team January 16, 2019 - 19:29

Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yahaye Ministeri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 116, azafasha Leta gutanga amazi meza ku baturage bangana na miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
Iyi banki ikomeje guteza imbere imishinga inyuranye mu gihugu, iravuga ko idatewe impungenge n’aho Leta izavana amafaranga yo kwishyura, kuko ngo u Rwanda rukomeje kongera ibyoherezwa mu mahanga no kuvugurura ubukerarugendo.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo