Hagiye kujyaho ibyiciro by’ubudehe bishingiye ku bitekerezo by’abaturage

Yanditswe na KT Radio Team February 14, 2019 - 19:10

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho.
Byavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuri uyu wa kane tariki 14 Gashyantare. Ni ikiganiro cyateguwe na MINALOC ifatanije n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), hagamijwe gutangiza ibiganiro ku ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe n’imikoreshereze yabyo, aho ngo abaturage bazabigiramo uruhare runini.

Umva inkuru irambuye: