Huye: Barifuza ko udukingirizo twagezwa mu midugudu

Yanditswe na KT Radio Team February 14, 2019 - 19:06

Muri iki gihe gutwara inda ku bangavu byabaye nk’icyorezo, hari abatekereza ko udukingirizo tugejejwe henshi no mu midugudu byaba umuti kuri iki kibazo.
Iki cyifuzo cyagaragajwe tariki ya 13 Gashyantare, ubwo mu Karere ka Huye bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo.
Ernest Nyirinkindi ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanyamakuru n’inyigisho zishingiye ku guhindura imyitwarire, mu ishami rishinzwe kurwanya sida mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, avuga ko hari gutekerezwa ukuntu udukingirizo twajya tugezwa no ku rubyiruko kugira ngo badushyikirize bagenzi babo, ariko ko bagiye no gushaka ukuntu hanozwa uburyo udukingirizo tugezwa ku bajyanama b’ubuzima.

Umva inkuru irambuye hano: