Abangavu batwaye inda muri 2018 bangana n’abaturage b’umurenge wose

Yanditswe na KT Radio Team February 16, 2019 - 18:12

Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yavuze ko abangavu batwaye inda mu Rwanda muri 2018 bangana n’abatuye Umurenge wa Rwabicuma muri Nyanza.
Yabibwiye abitabiriye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na AS Muhanga, wabaye ejo tariki 15 Gashyantare.
Ni umukino wabaye mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, Akarere ka Nyanza kakaba ari ko kateguye icyo gikorwa ku bufatanye n’umuryango urwanya ubukene bukabije, FXB.

Umva inkuru irambuye hano: