Gushaka amafaranga no kwibagirwa indangagaciro nyarwanda, bimwe mu bitera ibibazo mu miryango

Yanditswe na KT Radio Team February 22, 2019 - 19:39

Ministre w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Solina Nyirahabimana asanga impamvu ibibazo bikomeza kwiyogera hirya no hino mu miryango biterwa no gutakaza indangagaciro z’abanyarwanda bagahugira mu kwishakira inyungu mu mafaranga gusa.
Ministre Nyirahabimana yabivugiye mu karere ka rusizi kuri uyu wa gatanu, aho abaturage bamugejejeho ibibazo biri mu miryango yabo.
Ku itariki ya 8 Werurwe, u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ku rwego rw’igihugu ukazabera mu karere ka Nyamasheke

Umva inkuru irambuye hano: