Nyamasheke: Ubukwe bwa Monique na Donat bwashyize burataha, nyuma y’amezi 3

Yanditswe na KT Radio Team February 25, 2019 - 20:17

Mukamuganga Monique na Sibomana Donat bo mu Itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Mwito riherereye mu akarere ka Nyamasheke bari mu byishimo nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gushyingirwa imbere y’imana.
Mu kwezi kw’ukuboza umwaka ushize wa 2018 akaba ari bwo aba bageni bangiwe gukora ubukwe nyuma yo kubura amafaranga ibihumbi 15000 y’ubukererwe.
Ubuyobozi bukuru bw’iri torero bukaba bwarasanze hari amakosa yakozwe ndeste bunafata icyemezo cyo kubakoreshereza ubukwe, bwabaye tariki 23 Gashyantare.

Umva inkuru irambuye hano: