Icyumweru cy’ubutabera: Abakora mu by’amategeko barasabwa gukumira amakimbirane

Yanditswe na KT Radio Team March 19, 2019 - 13:50

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasabye abakora mu by’amategeko hirya no hino mu gihugu gukumira amakimbiranye mu miryango kuko ngo ari yo nkomoko y’ibindi bibazo bikomeye.
Yabibasabye kuri uyu wambere, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cy’ubutabera, igikorwa cyitabiriwe n’abakora mu by’amategeko banyuranye baba abo mu nzego za Leta n’abo mu miryango itari iya Leta, kikaba cyarabanjirijwe n’imurikabikorwa by’ubutabera no gutabara abari mu bibazo.

Umva inkuru irambuye hano: