Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Yanditswe na KT Radio Team March 21, 2019 - 20:26

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ku bufatanye na kompanyi yitwa Kigali City Tour batangije ubukerarugendo buzenguruka mu mujyi wa Kigali hifashishijwe imodoka nini (Bus) ikoze ku buryo bugerekeranye (Double decker bus).
Ni imodoka izajya itwara abantu 64, aho 21 baba bicaye mu gice cyo hasi, naho abandi 43 bakicara mu gice cyo hejuru.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, kiravuga ko iyo modoka izafasha kwagura ubukerarugendo mu mujyi wa Kigali, ariko ikazanafasha kwigisha cyane cyane urubyiruko amateka y’umujyi wa Kigali.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo