Kirehe: Ibigo nderabuzima byitwaye neza kurusha ibindi byahembwe

Yanditswe na KT Radio Team March 22, 2019 - 16:12

Mu karere ka Kirehe ejo ku wa kane bahembye ibigo nderabuzima byitwaye neza mu bipimo by’ubuzima birimo gukurikirana ababyeyi kugeza n’imitangire ya serivise.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwasabye abayobozi b’ibigo nderabuzima batitwaye neza muri iryo suzuma, kwicara bakarebera hamwe uko bimwe mu bipimo by’ubuzima bihagaze kugira ngo ubutaha bazabe bahagaze neza.