Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwa ‘Autisme’ bahuguriwe kubitaho

Yanditswe na KT Radio Team March 25, 2019 - 14:51

Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe buzwi nka Autisme barashima amahugurwa bahawe y’uburyo bita kuri abo bana buri munsi, igihe bavuye ku ishuri ribafasha muri icyo kibazo.
Ni amahugurwa y’icyumweru yateguwe n’ikigo cyita kuri abo bana cya Autisme Rwanda, kigerageza gukosora ubwo bumuga, agatangwa n’impuguke kuri Autisme zo mu kigo cya Saint Nicolas cyo muri Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ayo mahugurwa yahawe ababyeyi b’abo bana ndetse n’abarimu biriranwa na bo ku ishuri mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo kubafasha.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo