IBUKA iramagana byimazeyo abakomeje gupfobya Jenoside

Yanditswe na KT Radio Team March 28, 2019 - 19:42

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana abakomeje gupfobya Jenoside n’abibasira imitungo y’abayirokotse.
Muri iyi minsi ishyira intangiriro z’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibikorwa bibi birimo kugaragara byibasira abayirokotse, birimo nk’abatemye inka 11 za Ndabarinze Kabera wo mu karere ka Nyabihu, mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2019.
Gusa IBUKA ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri muri bamwe mu Banyarwanda idakwiye guca intege abafite umutima wo kuyirwanya bagaragaza ukuri ku byabaye,

Umva inkuru irambuye hano: