Nyagatare: Hatangijwe ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro biswe “Baho Neza”

Yanditswe na KT Radio Team April 24, 2019 - 14:04

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba arasaba ababyeyi kwisuzumisha inda hakiri kare kandi bakabikora inshuro 4, bakareka imyumvire ya bamwe bavuga ko kwisuzumisha inda kare bishobora kubagwa nabi.
Mu karere ka Nyagatare ejo ku wa kabiri Ministre Gashumba yatangije ubukangurambaga bise ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, ni ubukangurambaga bise Baho neza, bugamije gushishikariza abantu kuboneza urubyaro, kwisuzumisha inda ku gihe n’ibindi bigamije gufasha abana gukura neza.
Mu karere ka Nyagatare hanatashywe ivuriro rito rya Gikagati mu murenge wa Karama ryubatswe ku nkunga ya Imbuto Foundation.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo