Nyagatare: Abanyabukorikori barifuza ko ibyifuzo byabo byahabwa agaciro

Yanditswe na KT Radio Team April 26, 2019 - 15:34

Abanyabukorikori bo mu karere ka Nyagatare baravuga ko batazajya mu gakiriro kamaze iminsi kuzuye mu gihe ibyifuzo byabo bitarahabwa agaciro.
Bimwe muri ibyo bibazo harimo guhabwa igihe cy’igeragezamikorere kirenze ukwezi kumwe, guhabwa amasezerano y’ubukode n’igihe azarangirira, guteganya ahabikwa ibikoresho byarangije gukorwa, n’ibindi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare burizeza aba banyabukorikori ko butazemera ko inyungu zabo zibangamirwa na koperative Nyagatare Investment yubatse agakiriro.

Umva inkuru irambuye hano: