Nyagatare: Abana babiri batorotse Gereza

Yanditswe na KT Radio Team May 21, 2019 - 19:40

Abana babiri bagororerwaga muri gereza ya Nyagatare batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019.

Abo bana ni Mugisha Sam w’imyaka 17 y’amavuko wari warakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu na Tuyisenge Alphonse wari warakatiwe gufungwa imyaka itanu, bombi bakaba barahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu.
Bombi kandi ni abo mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

Mu kiganiro na Malachie Hakizimana wa Kigali Today, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo, yemeje amakuru y’itoroka ry’abo bana, avuga ko ibikorwa byo kubashakisha byari bigikomeje:

Tanga Igitekerezo