Amafunguro yo muri Botswana na Zambia yatangaje benshi

Yanditswe na KT Radio Team January 14, 2020 - 07:29

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umuco ku basirikare bakuru biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama, amafunguro y’ibihugu bimwe na bimwe yatangaje benshi.

Amwe muri ayo mafunguro ni isosi y’ibinyabwoya byerekanywe n’abaturutse mu gihugu cya Zambiya, aho ibinyabwoya ari ifunguro rihenze cyane.

Umunsi ngarukamwaka wahariwe umuco wabaye mu mpera z’icyumweru gishize,ukaba waritabiriwe n’abasirikare 47, baturuka mu bihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika.

Umva inkuru irambuye hano: