CHUB yiyemeje kurwanya ububabare buhoraho bushobora gutera kwiyahura

Yanditswe na KT Radio Team January 21, 2020 - 19:00

Nyuma yo kubona ko hari abantu bagira ububabare bw’igihe kirekire buterwa n’indwara runaka bikabaviramo izindi ndwara, ibitaro bya kaminuza bya Butare, CHUB, byiyemeje gutangiza gahunda mu buryo bwa rusange, kuko bisanzwe bifasha ababigana bafite ububabare buhoraho bakavurwa.

Ibitaro bya CHUB bikaba iteganya gushyiraho aho kwakira abantu bafite indwara zibatera ububabare mu buryo buhoraho, ndetse biranateganya gutegura inama mpuzamahanga ku kugabanyiriza abarwayi ububabare.

Dr. Gaston Nyirigira, ni umuganga kuri CHUB wize ibijyanye no gutera ikinya, kuvura abantu barembye cyane no kuvura ububabare bw’ako kanya n’ubuhoraho.

Avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ububabare buhoraho bushobora gutuma umuntu yiyahura.

Umva inkuru irambuye hano: