Kuvura kanseri y’ubwonko bigiye kunyuzwa mu mazuru aho kubaga umutwe

Yanditswe na KT Radio Team January 23, 2020 - 14:47

Abaganga b’Abanyarwanda 25 bazobereye mu kuvura indwara zifata ubwonko no mu mazuru, bifashishije bagenzi babo baturuka mu Bufaransa, barimo kwitoza kuvura kanseri y’ubwonko batarinze kubaga umutwe w’umuntu, ahubwo ngo bazajya babaga mu mazuru no mu nkanka.

Bavuga ko mu minsi ine bazamara mu mahugurwa kuva tariki 20-23 Mutarama 2020, ngo bazashobora kugabanya umubare munini w’Abanyarwanda bajyaga kwivuriza indwara za kanseri mu mahanga, nyuma yo gushobora kuvura ikomeye ifata mu bwonko bw’umuntu.

Umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ibya Gisirikare biri i Kanombe, Dr Nkusi Emmy Agabe avuga ko mu minsi itatu ya mbere bitoreje ku murambo ibijyanye no kubaga indwara zifata mu mutwe no mu bwonko bw’umuntu, ariko ko kuri uyu wa kane ngo babaga abarwayi ba kanseri babiri bakiri bazima.

Umva inkuru irambuye hano: