Mukunguri: Abahinzi b’umuceri barataka igihombo kubera iteme ryacitse

Yanditswe na KT Radio Team February 10, 2020 - 14:13

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Mukunguri kiri hagati y’akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, bibumbiye muri koperative COPRORIZ barataka igihombo baterwa n’urutindo rwo ku muhanda uhuza uturere twombi rwacitse, bigatuma abo ku ruhande rwa Ruhango bibagora kugeza umusaruro kuri koperative.

Kuri iki kibazo cy’ikiraro cyacitse, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko barimo kuvugana n’ikigo cy’igihugu kibishinzwe (RTDA) kuko ari umuhanda mukuru utari ku rwego rw’akarere. Icyakora ngo batangiye gukora inyigo yo kubaka urutindo nk’urwari ruhasanzwe

Umva inkuru irambuye hano: