Abasore baherutse guhohotera uwacurizaga MTN, umwe yarashwe undi atabwa muri yombi

Yanditswe na KT Radio Team February 27, 2020 - 19:01

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias akaba yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.

Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.

Ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y’u Rwanda (RNP) bari batangarije KT Press ko barimo gushakisha aba basore babiri bagaragara mu mashusho (Video) barimo gukubita ndetse bakambura amafaranga umugore wacururizaga MTN mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Soma hano inkuru bijyanye:

RIB NA POLISI BARIMO GUSHAKISHA ABASORE BASHINJWA KWIBA NO GUKUBITA UMUKOZI WA MTN