NAEB yatashye ububiko bw’imbuto n’imboga bwatwaye asaga miliyoni 980Frw

Yanditswe na KT Radio Team February 27, 2020 - 12:00

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyamuritse ububiko bw’imboga n’imbuto bunabikonjesha mbere y’uko byoherezwa mu mahanga (Pack House).

Ubu bubiko bufite ubushobozi bwa metero cube 700 bukaba bwaratwaye asaga miliyoni 980 z’Amafaranga y’u Rwanda, ndetse bwubakwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu mwaka wa 2017.

Umuyobozi mukuru wa NAEB, Amb George William Kayonga, avuga ko ubwo bubiko ari ingenzi cyane kuko butuma ibyoherezwa hanze bigerayo bikunzwe. Akomeza avuga ko kwagura ububiko nk’ubwo bizakomeza, cyane ko ngo bitegura no kubaka ubundi aharimo kubakwa ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera.

Ibyoherezwa hanze ahanini ni imiteja, urusenda, ibitoki, avoka, ibishyimbo, amatunda n’ibindi ku buryo ababikunda babibona ku isoko igihe cyose babyifuje.

Umva inkuru irambuye hano: