Afungiye amagambo yatangaje ko yavumbuye umuti wa Coronavirus

Yanditswe na KT Radio Team March 19, 2020 - 14:46

Ndamyabera Revelien wo mu kagari ka Kampanga mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha no kwiha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yabwiye KT Radio ko Ndamyabera yatawe muri yombi kuwa kabiri tariki 17, akaba afungiye kuri RIB station ya Muhoza.

Ndamyabera aherutse gushyira amashusho ye ku rubuga rwa Youtube, avuga ko mu ndwara avura harimo n’iya coronavirus.

Umva inkuru irambuye hano: