COVID 19: Mu bice by’icyaro naho bamaze gusobanukirwa na koronavirusi

Yanditswe na KT Radio Team March 19, 2020 - 13:32

Abaturage bo mu bice by’icyaro mu turere twa Musanze, Burera na Nyabihu baravuga ko bagenda basobanukirwa ububi n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Benshi baremeza ko umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka wamaze kubacengera, ari nako bagenda bacika ku muco wo gusuhuzanya n’ubwo kuri bamwe bisanga babikoze kubera kwibagirwa.

Hagati aho ariko hari ibyifuzo bafite ku biciro by’ibiribwa byatangiye kuzamuka kimwe n’igiciro cya kandagira ukarabe zavuye ku mafaranga ibihumbi 17 zishyirwa ku bihumbi 30frw.

Aba bari kuri micro ya Ishimwe Rugira Gisele: