Haracyakenewe ibiti by’imbuto ziribwa byo gutera-MINAGRI

Yanditswe na KT Radio Team March 20, 2020 - 16:25

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko hagikenewe ibiti by’imbuto byo gutera muri gahunda y’uko buri rugo rwagira nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa kuko ibimaze guterwa bikiri bike ugereranyije n’ibikenewe.

Gahunda y’uko buri rugo rwagira nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa, yatangijwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Amajyepfo muri Mutarama uyu mwaka, iyo gahunda ikaba yarahise itangira gushyirwa mu bikorwa.