Abaturage babona Ambulance aho batuye ntibakwiye kumva ko ishyano ryaguye – RBC

Yanditswe na KT Radio Team March 23, 2020 - 20:25

Abanyarwanda barasabwa kudakurwa umutima n’amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo imbangukiragutabara n’abakora mu nzego z’ubuzima bafasha abarwaye Covi-19 n’abagaragaje ibimenyetso byayo bagiye gufata umurwayi.
Julien Mahoro Niyingabira ushinzwe imenyekanishamakuru mu kigo RBC avuga ko ayo mashusho adakwiye gukura abantu umutima, kuko kuba umuntu yagaragaza bimwe mu bimenyetso bya Covid-19 bidahita bisobanura ko arwaye.
Yavuganye na Malachie Hakizamana wa Kigali Today, abanza kumubaza niba nawe yabonye ayo mashusho.