Huye: Inka za RAB zongeye konera abaturiye urwuri rwazo

Yanditswe na KT Radio Team March 24, 2020 - 08:46

Nyuma y’imyaka ibiri inka z’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) zitonera abaturiye urwuri zirimo i Songa mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Werurwe 2020 zongeye kubonera.

Abonewe bifuza kwishyurwa ibyabo byangijwe n’izo nka, ariko uhagarariye RAB i Songa we akavuga ko bari bakwiye kwicarana n’abaturage bakarebera hamwe umuti w’iki kibazo mu buryo burambye, kuko ngo urebye ari bo basenye uruzitiro RAB yari yarashyizeho.

umva inkuru irambuye hano: