Kubera COVID-19 abagiye gufungwa babanza gushyirwa mu kato

Yanditswe na KT Radio Team March 24, 2020 - 10:13

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaza ko kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abanyabyaha bafungwa muri iyi minsi babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Ibyo birakorwa muri gereza zose zo mu gihugu nk’ahantu habarizwa abantu benshi, kuko abakora ibyaha batabura, ngo buri gereza ikaba ifite ahantu hateguriwe gushyira mu kato abaje gufungwa bushya, kugira ngo niba harimo ufite icyo cyorezo atacyanduza abandi asanzemo.

Umva inkuru irambuye hano: