RESIRG asbl: Ifatwa rya Félicien Kabuga ni intambwe ikomeye mu butabera mpuzamahanga

Yanditswe na KT Radio Team May 20, 2020 - 16:43

Urugaga mpuzamahanga rw’abakora ubushakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), narwo rwifatanyije n’amahanga mu kwishimira itabwa muri yombi rya Félicien KABUGA, umunyarwanda uri mu bacuze umugambi wa Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 akanagira umwihariko wo kuyishoramo amafaranga.

Nyuma y’ifatwa rya Kabuga warumaze imyaka 26 agenda abundabunda, RESIRG iributsa ko Jenoside ihora ari Jenoside haba mu mpitagihe, indagihe no mu nzagihe.