Rulindo: Haracyagaragara abamotari batwara abagenzi binyuranyije n’amabwiriza kuri Covid-19

Yanditswe na KT Radio Team May 21, 2020 - 08:10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buratangaza ko bugiye gukarishya ingamba no guhana bwihanukiriye abagaragara barenze ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, agamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Buratangaza ibi nyuma y’aho muri aka karere hagaragara umubare munini w’abamotari batwara abagenzi kuri moto.

Hari abagenzi babwiye Kt Radio ko barenga ku mabwiriza abuza kugenda kuri moto, kuko baba bafite gahunda zihutirwa bagiyemo.

Umva inkuru irambuye hano: