Mu gihe cya #GumaMuRugo impanuka zo mu muhanda zaragabanutse – Polisi

Yanditswe na KT Radio Team May 26, 2020 - 07:58

Polisi y’igihugu iremeza ko kugabanuka kw’ibinyabiziga mu mihanda hirya no hino mu gihugu byatumye n’impanuka zo mu muhanda zigabanuka ku buryo bugaragara.

Mbere ya gahunda ya Guma Mu Rugo kubera covid19, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro nabwo bwari bumaze kugabanya impanuka ku kigero cya 27% nk’uko byemejwe n’ibarura ryakozwe na polisi y’igihu.

Umuvugizi wa polisi y’ U Rwanda CP John Bosco Kabera yemeza ko muri ibi bihe bya Guma mu rugo impanuka zagabanutse bitewe n’uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga nabyo byagabanutse mu mihanda yose.

Umva inkuru irambuye hano: