Leta ntizahemba abarimu bo mu mashuri yigenga nk’uko bamwe babyifuzaga

Yanditswe na KT Radio Team May 27, 2020 - 08:25

Nyuma y’aho byemerejwe ko amashuri azafungura mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2020 kugira ngo hirindwe icyorezo Covid- 19, abarimu bigishaga mu mashuri yigenga basabye Leta igisimbura imishahara bahembwaga.

Gusa, Minisiteri y’Uburezi yabahakaniye ibabwira ko Leta idashobora kubahemba, ariko ko mu gihe ikigega cy’ingoboka ku bukungu bwazahaye kizaba gitangiye gukora, ibigo abo barimu bakorera ngo bishobora kujya kubafatiramo inguzanyo.

Umva inkuru irambuye hano: