Mu Ngengo y’Imari 2020-2021 ya Miliyari 3.245 frw, 122 zizashyirwa mu buhinzi n’ubworozi

Yanditswe na KT Radio Team June 23, 2020 - 11:20

Mu ngengo y’imari nshya y’igihugu yamurikiwe inteko ishinga amategeko, ubuhinzi n’ubworozi byagenewe miliyari 122.4 frw, azafasha mu guteza imbere urwo rwego mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ejo kuwa mbere ni bwo yagejeje umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka utaha ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa SENA n’umutwe w’Abadepite.