Incyuro ziri mu byatumye batangiza urugamba rwo kubohora igihugu

Yanditswe na KT Radio Team June 29, 2020 - 17:32

Umwe mu basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, aravuga ko mu mpamvu zatumye barutangiza harimo
incyuro z’abanyamahanga hamwe n’amaganya y’ababyeyi bari barataye igihugu cyabo.

Retired Lieutenant (Rtd Lt) Joseph Sabena uyobora umuryango uhuza abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu,
yabitangaje mu kiganiro yahaye Televiziyo Flash kuri iki cyumweru.

Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura uruhare rw’urubyiruko mu kubohora igihugu, Lt Sabena yagitanze ari kumwe n’abandi bayobozi barimo uhagarariye umuryango Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculee.

Umva inkuru irambuye hano: