Banki ya Kigali (BK) yahaye imodoka abatwara taxi voiture

Yanditswe na KT Radio Team July 28, 2020 - 19:03

Bwa mbere mu mateka abatwara taxi voiture bafashijwe gushyira mu muhanda imodoka nshya (zero kilometre) nyuma y’inguzanyo bahawe na Banki ya Kigali (BK) nta ngwate basabwe.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri, ubwo Banki ya Kigali, yashyikirizaga abo bashoferi imodoka nshya zo mu bwoko bwa Suzuki zihagaze miriyoni 15 z’amafaranga y’U Rwanda.

Abataximan bakaba bashishikarijwe kugana banki ya Kigali kuko bagabanirijwe inyungu ku nguzanyo ikava kuri 19% igashyirwa kuri 16% bishyura mu gihe cy’imyaka 6.

Umva inkuru irambuye hano: