COVID-19: U Rwanda ni ahantu hizewe ho gukorera ubukerarugendo – WTTC

Yanditswe na KT Radio Team July 28, 2020 - 15:38

U Rwanda rwakiriye neza guhabwa ikirango cyemeza ko ari hamwe mu hantu hizewe hashobora gukorerwa ubukerarugendo muri ibi bihe isi yugarijwe na Covid 19.

Icyo kirango cyatanzwe n’Akanama Mpuzamahanga kita ku bukerarugendo n’ingendo (WTTC) cyemeza ko u Rwanda ari ahantu hubahirije amabwiriza y’ubwirinzi n’ay’isuku biha ba mukerarugendo uburenganzira bwo kuhatemberera nta nkomyi.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko guhabwa kino kirango biziye igihe kuko u Rwanda ruri kwitegura kongera kwakira abagenzi banyura ku kibuga cy’indege mpuzamahanga, ku itariki ya mbere Kanama.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB)Belise Kariza, yavuze ko ishyirwaho ry’icyo kirango rishimangira uruhare ntagereranywa rwa WTTC mu gufasha ibikorwa by’ubukerarugendo gufungura nta nkomyi ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwizewe ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda akaba ari kimwe mu bihugu bitatu byabonye kino kirango, aho ruri kumwe na Dubai na Indonesia.