MINAGRI yakuyeho akato ku ngendo z’amatungo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe

Yanditswe na KT Radio Team July 29, 2020 - 17:23

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRi, yakuyeho akato kari karashyiriweho ingendo z’amatungo mu mirenge icyenda igize intara y’Uburasirazuba, kubera indwara y’Uburenge.

Ingendo z’amatungo zari zahagaritswe tariki 24 Kamena mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge yari yagaragaye mu mirenge yo mu turere twa Kayonza, Kirehe, na Gatsibo.

Itangazo Minagri yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, riravuga ko ubugenzuzi bwakozwe bwerekanye ko nyuma y’iminsi 21, nta bimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye mu matungo yo mu duce twari turwaje, no mu duce two kwirinda.

Ku wa 22 Kamena 2020 nibwo mu rwuri rw’umworozi wororera mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu nka 104 hagarayemo inka 23 zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Kugeza kuwa 24 Kamena inka 53 ni zo zari zimaze kubarurwa zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu Murenge wa Gahini, n’izindi 2 mu murenge wa Ndego.