Nta mwana wasiramuwe wagiye kwivuza ngo yimwe serivise – Ubuyobozi bwa Nyagatare

Yanditswe na KT Radio Team July 30, 2020 - 18:19

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buravuga ko nta mwana n’umwe mu basiramuwe, yaba afite ubwishingizi bw’indwara cyangwa atabufite wangiwe kwivuza ibikomere.

Ubuyobozi buvuze ibi nyuma y’aho ejo ku wa gatatu hiriwe inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko hari abana bo mu mudugudu wa Rutare akagari ka Rutare umurenge wa Rwempasha basiramuwe, ariko basubira ku kigo nderabuzima cya Nyagatare abadafite ubwisungane mu kwivuza bakangirwa gupfukwa.

Icyumweru gishize cyonyine mu karere ka Nyagatare hasiramuwe abana 1.339 iyi gahunda ikaba ikomeje kuburyo icyumweru gitaha hazasiramurwa umubare nk’uwo.

Umva inkuru irambuye hano: