#COVID19: Uwagurishije abamotari umuti utujuje ubuziranenge yatawe muri yombi

Yanditswe na KT Radio Team August 13, 2020 - 20:00

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwaafashe Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi.

Tuyisenge akaba yaragurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa “HUUREKA hand sanitizer” utujuje ubuziranenge, kandi ubujijwe mu Rwanda. Amashyirahamwe yawuguze mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID19.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RIB yavuze ko Iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa kandi abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu bucuruzi bw’ibikoresho bitujuje ubuziranenge kuko bishyira ubuzima bw’abaturarwanda mu kaga.