Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo hashize amezi menshi abantu bari mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, icyo cyorezo kigihangayikishije isi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagarutse ku nama zo kwirinda icyo cyorezo zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, gusiga intera hagati y’abantu, kwisuzumisha, ndetse no gukurikiza andi mabwiriza yose atangwa n’inzego zibishinzwe.
Yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu guhangana na cyo, ariko urugendo rwo kugihashya burundu rucyiri rurerure. Ni yo mpamvu Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya COVID-19.
Ku wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID-19. Amezi atanu akaba ashize icyo cyorezo kigaragaye mu Rwanda.
Umuntu wa mbere wagaragaraye ni Umuhinde wageze mu Rwanda aturutse i Mumbai mu Buhinde tariki 08 Werurwe 2020. Akigera mu Rwanda, ngo nta bimenyetso yigeze agaragaza. Ku wa gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo yumvise atameze neza, yijyana kwa muganga akorerwa isuzuma ryihuse, bamusangamo Coronavirus. Nyuma ye mu Rwanda hakomeje kugaragara n’abandi barwayi ba COVID-19.
Kugeza ku wa Kane tariki 13 Kanama 2020 icyo cyorezo kikaba cyari kimaze kuboneka mu bantu 2,200.
Abamaze gukira bose hamwe ni 1,558, abari bakivurwa ni 634, naho abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni umunani.
Post comments (0)