Huye: Hari abacuruzi batubahiriza 50% by’abagomba kuza mu isoko

Yanditswe na KT Radio Team September 4, 2020 - 15:00

Mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus, mu mujyi i Huye hafashwe ingamba z’uko abacururiza mu isoko bazajya basimburana, hakaza ½ buri munsi, n’abaranguza imboga zimwe na zimwe bimurirwa mu gikari cy’imberabyombi.

Ku bijyanye no gusimburana mu kuza gucuruza, abacuruzi bavuga ko hari bagenzi babo batabyubahiriza, naho abaranguza imboga zimuriwe mu gikari cy’imberabyombi bakifuza ko na bagenzi babo basigaye babasangayo.

Thomas Habimana, umucungamutungo w’isoko ry’Abisunganye, avuga ko abaranguza imboga bose batabajyana mu gikari cy’imberabyombi babaye batijwe n’akarere, kuko bakongera guteza ikibazo cy’ubucucike bw’abantu mu isoko, ari na cyo barwanyaga.

Naho ku bijyanye n’abacuruzi barenga ku mabwiriza yo kuza 50% umunsi umwe, abandi bakazaza gucuruza bukeye bwaho, Vincent Semuhungu, perezida wa Koperative Ingenzi avuga ko bidakwiye, kandi ko bagiye gukurikirana basanga hari ababikora bakabihanirwa.

Umva inkuru irambuye hano: