Umusaruro wa tungurusumu bafataga nka zahabu uheze mu mirima kubera kubura isoko

Yanditswe na KT Radio Team September 4, 2020 - 17:30

Abahinzi ba Tungurusumu mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze barasaba ubufasha bwo kubona isoko ry’umusaruro wabo kuko amasoko yo muri Kenya na Uganda bajyaga bagemuramo uwo musaruro yahagaze.

Aba bahinzi bavuga ko barimo gukorera mu gihombo kuko ikilo cya tungurusumu mbere cyaguraga amafranga 2000, kuri ubu barimo kukigurisha amafaranga ari hagati ya 150 na 200.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Dushimire Jean yemeza ko abaturage bari mu bihombo bikomeye bishobora kugira ingaruka ku mibereho myiza y’imiryango yabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi, Musabyimana Jean Claude we avuga ko icyo kibazo RAB ishami rya Musanze igiye kugikurikirana.

Umva inkuru irambuye hano: