Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera gishya kitirukana abawutuyemo

Yanditswe na KT Radio Team September 5, 2020 - 08:44

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko igishushanyombonera gishya gihera muri uyu mwaka wa 2020 kugera muri 2050, kizafasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga nk’uko babitekerezaga mu gishushanyombonera cy’ubushize cya 2013-2018.

Ubwo berekanaga icyo gishushanyombonera ku wa gatanu tariki 4 Nzeri 2020, abayobozi b’umujyi wa Kigali basobanuriye inzego zinyuranye ibyiciro icyenda byahawe gukoresha ubutaka bwose bw’uyu mujyi.

Igishushanyombonera gishya kigena imikoreshereze y’ubutaka mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’imyaka 30 iri imbere, kigaragaza ibintu icyenda by’ingenzi ubwo butaka buzakoreshwa.

Hari ubutaka bwagenewe inzira zo gutwara abantu n’ibintu, ubw’imiturire(buzashyirwaho inyubako), ubwagenewe guteza imbere umuco no kubungabunga ibidukikije (harimo ubw’ibishanga n’imigezi), ubwagenewe ubusitani n’ubuhinzi, ubw’ubucuruzi, ahari Ikibuga cy’indege ndetse n’icyanya cy’inganda.

Hari n’ubutaka bwagenewe inzego z’umutekano no kurinda Igihugu (Defense), hanyuma hakaza ubwagenewe ibikorwaremezo by’amazi, ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, no gutunganyirizwamo imyanda.

Mu gishushanyombonera gishya, hafashwe ingamba zo korohereza abaturage gutura muri Kigali hashingiwe ku mikoro buri wese afite, aho inyubako n’inzu zizaba ziri mu byiciro, ahari amagorofa manini kandi maremare, inzu ziciriritse ndetse n’inzu zisanzwe.

Umva inkuru irambuye hano: