Abarokotse ibitero bya MRCD ya Rusesabagina barasaba indishyi z’ibyabo yahombeje

Yanditswe na KT Radio Team September 7, 2020 - 16:50

Bamwe mu baturage b’i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru na Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, basobanuriye Itangazamakuru ibyo umutwe wa FLN w’ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina wabahombeje mu mwaka wa 2018.

Paul Rusesabagina weretswe Itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020, ni Visi Perezida w’Ishyaka MRCD Ubumwe rikaba ari ryo rifite inyeshyamba zitwa FLN zari zifite Umuvugizi wiyitaga Maj Callixte Sankara, na we akaba afungiwe muri gereza mu Rwanda.

Abagabweho ibitero n’uwo mutwe basaba ubuyobozi bw’igihugu kubikira indishyi z’akababaro Rusesabagina ku buzima bwatakajwe no ku byabo byangijwe na FLN.

Nta gihe kiratangazwa cy’urubanza rwa Paul Rusesabagina, ariko Ubugenzacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro MRCD ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare.

Umva ubuhamya bwa bamwe mu baturage b’i Nyabimata na Uwinkingi: