Impanuka yahitanye babiri mu Gakiriro ka Gisozi

Yanditswe na KT Radio Team September 8, 2020 - 16:06

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ahagana saa tanu, ikamyo yamanutse yabuze feri iva ku isoko ryitwa Duhahirane mu Gakiriro(Gakinjiro) ka Gisozi mu karere ka Gasabo, isekura imodoka ebyri na moto ebyiri.

Uwitwa Rwibutso Pierre ucuruza inyama iruhande rw’aho impanuka yabereye avuga ko abo yabonye bahise bitaba Imana ari abamotari babiri iyo kamyo yatuye mu mugende w’amazi(rigole).

Moto zari ziriho abitabye Imana, imwe ifite nimero RE 529 A, indi ifite nimero RE 797 Q, ikamyo yabagonze ikaba ifite nimero RAE 507 H.

Kugeza ubu umubare w’inkomere wamenyekanye ni abantu bane bamaze kujyanwa kwa muganga, barimo umubyeyi utwite n’undi mugabo bari bicaranye mu modoka y’ivatiri yagonzwe ifite nimero RAA 805Q.

Abandi babiri bakomeretse umwe ni uwari uri kuri moto yagonzwe, undi akaba ari uwari utwaye ikamyo yateje impanuka.

Indi modoka ifite nimero RAC 095J yari irimo umuntu umwe we nta na hamwe yakomeretse.