Muhanga: Bamaze imyaka itanu bishyuza ibyabo byangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na KT Radio Team September 8, 2020 - 08:40

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gasharu, umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa n’ikigo kitwa ‘Etablissement Sindambiwe’.

Abo baturage bavuga ko abafite icyo kibazo bagera mu 100, bakaba bari bafitiwe umwenda w’agera kuri miliyoni 19 z’Amafaranga y’u Rwanda ariko ngo hari bake bishyuwe. Hakaba hashize imyaka itanu bategereje ubwishyu.

Inshuro zose umunyamakuru wa Kigali Today yahamagaye Sindambiwe Simon, ari we nyiri ibirombe, telefone ye yari ifunze.

Umva inkuru irambuye hano: