MINAGRI yatangiye kurwanya amapfa muri Kayonza ikoresheje arenga miliyari 80FRW

Yanditswe na KT Radio Team September 16, 2020 - 07:55

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yatangije umushinga uzamara imyaka itandatu mu karere ka Kayonza, urwanya amapfa mu mirenge umunani yibasiwe n’izuba.

Uyu mushinga uzakoresha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 80 (cyangwa se miliyoni 83 z’amadolari ya Amerika ), IFAD yayahaye u Rwanda nk’inguzanyo mu mwaka ushize wa 2019.

Umushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza uzafasha abaturage bagize ingo ibihumbi 50 mu mirenge ya Gahini, Mwiri, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Ndego, na Rwinkwavu kubona amazi yo gukoresha mu ngo, ayo kuvomerera imirima no kuhira amatungo arenga ibihumbi 27.

Uretse imirimo y’ubuhinzi buvomerewe kuri hegitare 2,275, ubworozi no gutunganya umusaruro, MINAGRI na IFAD bavuga ko abaturage bazahabwa imirimo yo gukora amaterasi ku buso bungana na hegitare 1400, ndetse no gucukura ibyuzi n’ibyobo bifata amazi.

Umva inkuru irambuye hano: