Nyamagabe: Umugabo w’imyaka 61 yafashwe asambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe

Yanditswe na KT Radio Team September 17, 2020 - 20:15

Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, yafashwe asambanya umukobwa w’imyaka 42 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, avuga ko nibyemezwa koko ko uwo mugabo yamuhohoteye bazagira uruhare mu kumukurikirana kuko byagaragaye ko hari abahohotera abafite ubumuga kuko batabasha kwivugira.

Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Valens Rukundo, uyu mugabo yafashwe ku manywa yo ku wa gatatu itariki ya 16 Nzeri 2020.

Kugeza ubu ngo ibisubizo byo kwa muganga bibyemeza ntibirasohoka, ariko nyamugabo agifatwa ngo yavuze ko atamufashe ku ngufu kuko ngo ari umugore we. Umukobwa we ntacyo abivugaho kuko n’ubusanzwe aba acecetse.

Umva inkuru irambuye hano:

1 Ibitekezo

Avatar
Ndayishimiye Vedaste September 17, 2020 at 21:40

Birababaje cyane ubuyobozi bukore inshingano yabwo

Reply

Tanga Igitekerezo