Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.
Urukiko rwabanje gusomera Rusesabagina incamake y’ibyaha 13 Ubushinjacyaha bumurega, byose bijyanye no gushinga Umutwe w’Iterabwoba wa FLN no kuwutera inkunga.
Uwo mutwe urashinjwa kugaba ibitero ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ukaba uvugwa ko wishe abaturage icyenda, ubasahura imitungo ndetse unabatwikira imodoka n’inzu mu mwaka wa 2018 na 2019.
Urukiko rwashingiye ku ngingo ya gatatu(3) y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ruvuga ko ibyaha Rusesabagina aregwa biteganyirizwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, kubera iyo mpamvu akaba agomba kuburana afunzwe.
Icyo cyemezo cy’urukiko ntabwo cyashimishije Paul Rusesabagina, akaba yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye.
Uru rukiko rwari rwaburanishije urubanza rwa Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 14 Nzeri 2020.
Rusesabagina utuye mu Bubiligi afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu hamwe n’ubw’u Rwanda, aregwa kuba umwe mu bayobozi b’impuzamashyaka ya MRCD, ifite umutwe w’abarwanyi wa FLN.
Post comments (0)