Ubwato bwagenewe abatuye ku Nkombo bwabagezeho

Yanditswe na KT Radio Team October 5, 2020 - 20:25

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ubwato bwashyikirijwe abaturage ba Nkombo buzakurikirwa n’ubundi bwato bunini perezida Paul Kagame yabemereye bugiye kubakwa, bakazabushyikirizwa mu mwaka wa 2021.

Kigali Today ivugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo Aphrodis William Sindayiheba yatangaje ko ubwato bahawe bujyanye n’igihe kandi buzajya butwara abantu 30.

Agira ati: “Ni ubwato bwiza kandi bujyanye n’igihe, ibyo ubirebera ku buryo bwihuta, imigendere yabwo, uburyo abantu bicara, uburyo bukomeye n’uburyo imizigo igenda, ibikoresho bikoze bitanga ikizere ko bwujuje ubuziranenge.”
Sindayiheba avuga ko ubwato bwakiriwe buzakurikirwa n’ubundi buzaba butwara abantu 100 n’imodoka 6, buza buri kurwego mpuzamahanga, kandi bijejwe ko buzabageraho mu mwaka wa 2021.”

Abakoze ubu bwato akaba ari bo bazubaka n’ubwo bundi.

Sindayiheba avuga ko guhabwa ubwato bije ari igisubizo cy’ubuhahirane ku batuye mu murenge wa Nkombo, kuko byari bibagoye nyuma y’uko ubwato bari barahawe mbere n’umukuru w’igihugu bwagize ikibazo bugahagarara.

Kuva ubwato Perezida Paul Kagame yahaye abaturage ba Nkombo bwahagarara, nta bundi bwato bwatwaraga abagenzi mu kiyaga cya Kivu buhuza akarere ka Rubavu, Karongi na Rusizi. NI mu gihe benshi babangamirwa n’ingendo z’imodoka, bahitamo gukoresha inzira y’amazi.

Sylidio Sebuharara