Ibizamini by’Icyongereza abarimu bakora ntawe bigamije kwirukana mu kazi-MINEDUC

Yanditswe na KT Radio Team October 7, 2020 - 18:41

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibizamini by’Icyongereza abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri barimo gukora ntawe bigamije kwirukana mu kazi, ahubwo ari ukugira ngo bagenerwe amahugurwa abongerera ubumenyi muri urwo rurimi.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio, ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020. Ni ikiganiro cyibanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri.

Minisitiri Uwamariya avuga ko icyo kizamini cyakuruye impaka aho hari abibaza ko cyaba kigamije kwirukana abo kizatsinda, ariko we arabahumuriza.

Umva inkuru irambuye hano: