Burera: Kuva muri Werurwe hamaze gufatwa abarembetsi 4334

Yanditswe na KT Radio Team October 10, 2020 - 08:30

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko kuva muri Werurwe 2020, abarembetsi 4334 bashyizwe mu kato nyuma yo gufatwa batunda ibiyobyabwenge na magendu.

Ni mu gihe mu mezi atanu ashize hamaze gufatwa ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 40.

Kuva tariki 16 Nzeri 2020 mu mirenge yose igize ako karere, hakaba haratangijwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge.

Kuva mu kwezi kwa mbere abarembetsi 3751, biganjemo urubyiruko bo mu karere ka Burera bamaze kujyanwa mu bigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge.

Mu mezi atatu ashize mu karere Kaburera hafashwe litiro zikabakaba ibihumbi 10 za kanyanga n’ibiro bikabakaba 100 by’urumogi; mu gihe inzoga zitemewe zafashwe ari amakarito agera 1500.

Umva inkuru irambuye hano: